BLOG
Jenda
Gusobanukirwa jenda
Iri somo rizagufasha gusobanukirwa ibyerekeye jenda, itandukaniro rya jenda n’igitsina, ndetse n’uko igomba gukoreshwa muri sosiyete mu guhindura imyumvire n’imibanire y’abagabo n’abagore.
Kuyobora Ibiganiro kuri jenda
Iri somo rizakongerera ubumenyi buzagufasha mu gutanga ibiganiro kuri jenda mu bagabo no mu bagore aho ukorera cyane cyane mu bice by'icyaro. Niba ukorana n'amatsinda y'abahinzi, koperative, ingo zo mu cyaro cyangwa se n'abaturage muri rusange, wahisemo neza gukurikira iri somo.
Guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Iri somo rizagufasha gusobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho rituruka, n'icyo wakora nk'umuyobozi w'ibanze, umujyanama cyangwa umukangurambaga mu kurirwanya. Iri somo ryigisha zimwe mu mpamvu zitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uko zakumirwa, ndetse nuko wafasha uwahuye naryo.
Gushyira jenda mu buhinzi
Iri somo rizagufasha gusobanukirwa icyo jenda ari ku bahinzi n’abakozi bakora mu buhinzi mu Rwanda muri rusange. Uraza gusobanukirwa ihame ry'uburinganire muri gahunda z'ubuhinzi n'ubworozi, ndetse n’inyungu yo kwita kuri iri ihame mu iyamamazabuhinzi.